Now you can Subscribe using RSS

Submit your Email
Showing posts with label FDU INKINGI. Show all posts
Showing posts with label FDU INKINGI. Show all posts

Tuesday, 2 August 2016

Ubutumwa bugenewe Nyamwasa, Rudasingwa, Musonera, Ngarambe n’abo muri RNC bose

Unknown
RNC Logo
Imana ifite umugambi wo kubaka u Rwanda rushya rutarangwamo amabi ayo ariyo yose kandi izawugeraho ntakabuza.
Kubera uwo mugambi w’Imana, niyo mpamvu RNC Imana yayihinduye nka wa munara w’i Babeli kubera ko yifuza ko mwiyeza ikabeza ikabagira bashya kandi beza mu buzima bushya mu Bwami bwayo. Ngo ibyakorewe mu ibanga byose bizamenyekana.
Imana irabasaba kwicuza no kwihana ibyaha byanyu kugirango ibababarire ibone kubaha igihugu cy’isezerano. Muve mu madini y’inzaduka mujye kwa Padiri mupfukame ku ntebe ya penetensiya musabe Yezu imbabazi cyane cyane ibyaha by’ubwicanyi n’ibindi byose, ndetse munirengere ibyaha bya benewanyu bose nabyo mubisabire imbabazi. Niba aribyo biboroheye mujye kumu Padiri w’umunyamahanga utazi i Kinyarwanda maze mubwire Yezu ibyaha byanyu mubimusabire imbabazi mu Kinyarwanda.
Maze ni murangiza gusaba Imana imbabazi muzisabe n’Abanyarwanda muri rusange.
Muvandimwe Kayumba, wisobanuye kenshi ku bwicanyi uregwa kuba warakoreye Abahutu ariko sinari nakumve narimwe ugira icyo uvuga ku bwicanyi bwakorewe abana b’Abatutsi bazaga kurugamba baturutse mu Rwanda, mu Burundi, no muri Congo. Numvse Musonera agushinja ko ari wowe wari ukuriye abakoraga ubwo bwicanyi; ikindi, uruhare rwawe wowe bwite waba waragize mugufasha Kagame kwikiza abasirikare bose bari bamubangamiye n’abataramushakaga, wigeze kutubwira ko ari wowe wagiye kumukura mu rutoki abandi bamutaye ndibwira ko aribwo yahise akugira umutoni? Ibyo aribyo byose ukuri kose kuruhare rwawe urakuzi mumutima wawe. Mperutse kumva usobanura ko FPR yapfuye muri 1998 no muri 2000 birantangaza nyoberwa niba ari ukwigiza nkana cyangwa waba ariko ubyumva koko kubera ko wenda aribwo wowe waba waratangiye kwigizwayo? Ikintera kwibaza ibyo, none se kuri wowe, Nyuma y’iyicwa rya Rwigema yicishijwe na Kagame akamukurikiza bagenzibe bose, n’abandi bose bicirwaga ku rugamba nka babana navugaga hejuru, burya kuri wowe FPR yari iriho ari nzima?
Muvandimwe Musonera, uti Kayumba niwe wayoboraga ubwicanyi, nonese wowe wakoraga iki; waba se wari uri mubahabwaga ayo mabwiriza yo kwicisha abantu b’inzirakarengane udufuni ukabikora? None se wowe wumva udakwiye gusaba Imana n’Abanyarwanda imbabazi?
Muvandimwe Rudasingwa, rwose politike n’irangamuntu y’amoko n’iringaniza uzi aho yagejeje u Rwanda ariko ukabirengaho ukavuga uti nimvuga iringaniza Abahutu barabyumva vuba imisanzu igwire! Imana irasaba Abanyarwanda kuva mu moko.
Muvandimwe Ngarambe, wowe numvise wibereye kwa Roza, iyo myaku ntayo nshaka...
Bavandimwe, mugarukire Imana ibahe umugisha.
Mbaye mbashimiye, Imana ibibafashemo.

Tuesday, 26 July 2016

Gutabariza Umuyobozi wa FDU-Inkingi Madame Ingabire Victoire Umuhoza

Unknown
Ingabire Victoire Umuhoza 

Kuva kuwa gatandatu ushize tariki ya 24 Nyakanga 2016 Mme Ingabire Victoire Umuhoza ararwaye bikomeye kandi yasabye ubuyobozi bwa gereza ya 1930 afungiwemo ko yavuzwa ariko kugeza ubu twandika bwatereye agati mu ryinyo! Kuva ejo kandi twari twasabye umuyobozi wa gereza ko niba gereza nta bushobozi ifite batwemerera tukamwivuriza ariko nta gisubizo baraduha.

Nta gushidikanya ko ubu buyobozi bwa gereza ya Nyarugenge bwaba buri ku gitutu cy'ubutegetsi bwa Kigali kugirangi iyi mpirimbanyi ya demukarasi yicwe urubozo na cyane ko ibi bidasanzwe kuko ubundi yajyaga ajyanwa kuvuzwa bitanagombye ko tugomba kumutabariza.

Si igitangaza ku kwibasirwa kuyu munyapolitiki ariko ni ubwambere yibasiwe mu kubuzwa kubona ubuvuzi kuko ibyari bimenyerewe kwari ukumubuza ubundi burenganzira ngo kusurwa kubonana uko bikwiye nabunganizi be nta nkomyi...

Turasaba ubuyobozi bwa leta y'uRwanda ko bukwiye kujya iteka bwumva ko nta kiri hejuru y'ubuzima bw'umuntu kuburyo bubukiniraho nta nkomyi.

Twongeye gusaba dukomeje ko umuyobozi wa FDU Inkingi yahita ajyanwa kuvurwa kugirango ubuzima bwe burengerwe.
____
Boniface Twagirimana

Coprights @ 2016, Blogger Templates Designed By Templateism | Distributed By Gooyaabi Templates