Now you can Subscribe using RSS

Submit your Email

Wednesday 4 January 2017

Rwanda: Umwaka mushya muhire w’2017

Unknown
Ishyaka RDI-Rwanda Rwiza ririfuriza Abanyarwanda umwaka mushya muhire w’2017.


Banyarwanda, Banyarwandakazi,

Byabaye umuco ku isi yose ko kuwa 31 Ukuboza, ari itariki yo gusezera k'umwaka urangiye no kwakira umwaka mushya. Umunsi mukuru wo gutangira umwaka mushya twita «Ubunani», Abanyarwanda twese turawubahiriza, tugasaba Imana ngo tuzawugiremo ishya n’ihirwe, n'ubuzima buzira umuze. Uko tubisaba Uwiteka ni nako tubyifuriza abavandimwe n’inshuti, ndetse tutibagiwe n’abandi, cyane cyane abatishoboye n’abari mu ngorane zinyuranye.

Bityo rero mw’izina ry’Ishyaka RDI nkaba nifurije umwaka mwiza Abanyarwanda bose, ari abari mu gihugu cyangwa abari mu ngendo ku mpamvu zinyuranye, ari n'abahejejwe ishyanga n’Ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR-Kagame : uyu mwaka, uzababere umwaka w'amahoro n'ituze, umwaka wo gukundana nk'Abanyarwanda, umwaka wo kugera ku nshingano zose zabateza imbere. Uzababere kandi umwaka wo kumvikana mu ngo zanyu, mu miryango mukomokamo, no ku misozi, imirenge, insisiro, n'imigi mutuyemo. Bityo, muri uyu mwaka w’2017, muziyemeze gushimangira « umubano mu bantu », mugera ikirenge mu cy’abasokuruza bacu.

Mu rwego rw’igihugu, umwaka w’2016 usize ibikorwa by'ingirakamaro byagombye kongerera u Rwanda ishema mu ruhando rw’amahanga, nubwo bwose isura yarwo ikomeje kwanduzwa n’ubutegetsi bubi bwa FPR-Kagame. Muri ibyo bikorwa mboneragihugu, twavuga ibi bikurikira:

1.       Inyubako yiswe «Kigali Convention Center» (KCC), n’ubwo idahiga ubwiza « Kenyatta Conference Center » y’i Nayirobi ; ariko ku gihugu gikennye nk'icyacu, ni igitego mu bihugu bitatu byahoze biyoborwa n'abakoloni b'Ababiligi (Burundi, RD Congo, Rwanda).

2.       Indege ebyiri za AIRBUS 330-320 na 330-300 zizaba indorerwamo y'u Rwanda mu bihugu zizajya zitwarira abagenzi.

3.       Hafashwe icyemezo cyo kuzubaka « ikibuga mpuzamahanga cy’indege » (AEROPORT INTERNATIONAL) mu Bugesera, hakaba hari hashize imyaka 50 irenga iki kibuga gishakwa n’Abanyarwanda ndetse n'Abanyamahanga, bamwe bakaba barifuzaga ko cyubakwa igitaraganya, ku mpamvu zitarasobanuka.

Bigomba kumvikana ko ibyo bikorwa atari iby’abantu ku giti cyabo, ko ari iby'igihugu, dore ko n’amadeni yasabwe na Leta azabyubaka azishyurwa ku ngengo y’imali y’igihugu, iturutse ahanini ku misoro n’imisanzu y’abenegihugu. Ibyo bikorwa kandi biramutse bigurishijwe, amafaranga byinjije agomba kujya mu isanduku y'igihugu. Ibikorwa nk'ibi ni ibyo gushyigikirwa kukobitandukanye n'ibyiswe imiturirwa isigaye isa n'umurato mu mujyi wa Kigali. Ibikorwa by'amajyambere mu Rwanda byaba imihanda, ibitaro bya Leta, n'izindi nyubako z’ingirakamaro bigomba gushyigikirwa, mu gihe bifitiye akamaro Abataturarwanda muri rusange.

Tugomba kumenya kandi gutandukanya amajyambere ashingiye ku nyungu za rubanda n’amajyambere ashingiye ku nyungu z’agatsiko kaba gahisha ubukire gafite kabonye ku buryo budasobanutse (blanchiment d’argent) bushingiye k’ubwambuzi, ubusahuzi bw'umutungo w'igihugu, cyangwa iminyago yo mu ntambara. Bene ayo majyambere adasangiwe na benshi ashimisha beneyo gusa n'abo bafatanije, bagahatira urubyiruko gucengenzwamo amateka y'amatobano, yuzuye ikinyoma, ubwirasi no kwishongora kw'abantu bake bigize indobanure mu Banyarwanda, bagamije kwikungahaza nta soni.

Ni ngombwa kandi gutsindagira ko bene ayo majyambere y'umuvuduko udasanzwe, agaragara ko yikubiwe na bamwe mu banyarwanda, ahishe byinshi bifitanye inkomoko no gushaka kwibagiza no gutwikira amahano bafitemo uruhare rukomeye nko mu mubijyanye n'ubwicanyi bwakorewe Abanyarwanda muri rusange, ariko cyane abitwaga abahutu (ubu bitwa ukundi). Ibyo ari byo byose nta majyambere azahanagura cyangwa ngo yibagize amateka y'ibyabaye mu Rwanda hose, aho imirambo yatawe mu migezi, indi igatwikirwa mu mashyamba. By'umwihariko,amahano yakorewe i Kibeho muri Mata 1995 no mu mashyamba ya Kongo kuva mu kwezi k’Ugushyingo 1996 kugeza mu kwezi kwa Gicurasi 1997, bigahitana abantu bageze kuri miliyoni ebyiri, bigomba kwibukwa buri mwaka kugeza ku munsi w'imperuka.

Umwaka w’2017 dutangiye, nta cyiza tuwutezeho mu rwego rwa politike, ku ruhande rwa FPR-Kagame. Kimwe n'iyawubanjirije, nawo uzaba uwo kurata « iterambere ryazanywe na Kagame », no kwerekana ko abagore ari bo basigaye barabaye benshi mu nzego z'ubuyobozi bw'igihugu cy’u Rwanda, kurusha ibindi bihugu byo ku isi. Uko bigaragara, politiki y'ubuhendabana izakomeza. Abanyarwanda nabo bazakomeza bayoborwe butama, bamenyere kuba ingaruzwamuheto zarwaye ipfunwe. Abanyarwanda bamwe ba mpemukendamuke bazakomeza kurega ababyeyi babo ibyaha batakoze. Abandi bakomeze bisakume bavuga ko ba nyirarume cyangwa ba se bateguye jenoside yakorewe abatutsi. Naho ab’inkwakuzi bigire abahanga n'abasizi mu bitutsi byo kugayisha no gusebya abatavuga rumwe n’ubuyobozi bwa Perezida Kagame, abo basingiza Kagame bakomeze kumufata nk’aho ariwe ugena ubuzima bw’Abanyarwanda n’imiyoborere yabo.

Hazaba kandi igikorwa kaminuza twakwita agahebuzo k’ikinyoma cyahimbwe n’abacurabwenge b’ingoma, kigambiriye kugaragaza ko Abanyarwanda bakunda Perezida Kagame. Hazakomeza kumvikana ubutumwa bw’urukozasoni bw’uko Abanyarwanda bifuza ko Kagame yakomeza kubayobora, ndetse bikaba amahire agumye ku butegetsi kugeza avuyemo umwuka, akazasimburwa n'uwo yaba asigiye umurage. Perezida Kagame n'ingabo ze bazakora ikinamico mu Rwanda hose ku manywa y’ihangu, habe igisa n'amatora, nibigera ku Gicamunsi, batangaze ko Abanyarwanda barenga 90 % batoye Perezida Kagame ngo akomeze ababere umuyobozi,amahanga yongere yirengagize ko ayo majwi yaturutse ku gahato n’uburiganya bisanzwe biranga amatora afifitse ya FPR-Inkotanyi.

Ku ruhande rw’ishyaka RDI Rwanda Rwiza, muri uyu mwaka dutangiye, tuzihatira kubeshyuza ibinyoma bya FPR-Kagame, twereke Abanyarwanda n’amahanga ko u Rwanda atari Singapure cyangwa Amerika (USA), aho inkotanyi zikize zohereza abana bazo mu mashuli no kubayo. Tuzerekana kandi ko u Rwanda ari igihugu gikennye, bitewe n’uko hafi 80% y’abarutuye batagira umushahara, dore ko nta kazi kabahemba buri kwezi bafite. Abanyarwanda benshi nta masambu bakigira kuko n’uturima bacungiragaho leta ya Kagame yatubambuye, bamwe bakaba barishwe n’inzara, ababishoboye bagahungira mu gihugu cya Uganda. Abaturage benshi mu Rwanda ntabwo bakirya ngo bahage, abenshi bicwa n'inzara ndetse n’indwara zikomoka ku mirire mibi. Kuba mu gihugu umuturage atakigira uburenganzira ku isambu ye, byateye inzara yayogoje u Rwanda rwose, bitewe ahanini n’uko ibihingwa ngandurarugo bitagihabwa agaciro byari bifite mbere,hakaba n’ubwo biranduwe, ngo iyo byahinzwe bidakurikije gahunda za Leta !

Muri uyu mwaka w’2017, ishyaka RDI Rwanda Rwiza rizakomeza guharanira ko ibintu bihinduka mu Rwanda, hagamijwe ukwishyira ukizana kwa buri wese, ubutegetsi bushingiye kuri demokrasi, n’imibereho myiza y’abaturage ishingiye ku majyambere asangiwe n’imbaga nyamwinshi. Mu byihutirwa kurusha ibindi, twavuga ibi bikurikira :

1.       Kurwanya inzara yiswe "Nzaramba" yogogoje igihugu, igatuma Abanyarwanda batari bake basuhuka kubera amajyambera ya nyirarureshwa atabitayeho, ahubwo atuma bamburwa amasambu yabo, abasigaye mu gihugu nabo bakabuzwa uburyo, bakabura epfo na ruguru.
2.       Kwimakaza demokarasi mu Rwanda. Kurwanya ubutegetsi bw’igitugu ubwo ari bwo bwose, byabaye akarande mu mateka y’u Rwanda. Abanyarwanda b’impirimbanyi babaye imena barwanya ingoma ya cyami isimburwa na repubulika, abandi bahangana n’ubutegetsi bw’igitugu bwa Habyarimana n’ishyaka rye MRND. Uwo murage ugomba gukomeza, abiyemeje kurwanya ingoma ngome ya FPR-Kagame bagakomeza umurego, maze uyu mwaka dutangiye ukazaba uwo guca umusingi tuzubakiraho u Rwanda rwiza, rurangwa na Leta igendera ku mategeko kandi yubahiriza uburenganzira bw’ibanze mu ngeri zose, ari mu bya politiki n’imiyoborere y’igihugu, ari no mu rwego rw’ubukungu n’imibereho myiza. Kugira ngo iyo mpinduka igerweho bidatinze, Ishyaka RDI Rwanda Rwiza ryiteguye guhuza umugambi n’abandi banyarwanda bo mu yandi mashyaka, bumva ko hagomba gushakwa inzira zose zo kumvisha Prezida Paul Kagame kwemera yanze akunze ko demokarasi yubahirizwa mu gihgu cyacu.
3.       Gukemura ikibazo cy’ubuhunzi : mu mpera z’ukwezi kwa Werurwe k’uyu mwaka turangije, Ishyaka RDI ryagejeje ku Butegetsi bwa Paul Kagame, inyandiko isesengura ikibazo cy’Impunzi z’Abanyarwanda n’uburyo cyakemurwa, rinasaba Leta y’i Kigali guhagurukira icyo kibazo kugira ngo kitazateza indi ntambara nk’iyo Inkotanyi zashoje mu mwaka w’1990. Ikigaragara ni uko FPR-Kagame ititaye kuri icyo kibazo, bityo Prezida Kagame n’Ubutegetsi bwe bakaba ari bo bazaryozwa inkurikizi mbi zose zishobora kuzabyarwa n’icyo kibazo kimeze mu by’ukuri nk’ikirunga gitutumba. Mu bimenyetso by’ubukare bw’ikibazo cy’ubuhunzi biherutse kugaragara mu minsi ya vuba, twavuga nk’itanga ry’Umwami Kigeli Ndahindurwa watabarutse tariki ya 16 Ukwakira 2016 mu gihugu cya Leta zunze Ubumwe bw’Amerika nk’impunzi yahejejwe ishyanga, rigakurura amakimbirane yatumye na n’ubu umugogogo we utarashyingurwa.
4.       Kuvugisha ukuri ku byerekeye ibyiswe amoko mu Rwanda. Nta kindi kizaca ingirwamoko kandi kikazana amahoro mu Rwanda, uretse kubaka ubumwe nyabwo bw’Abanyarwanda no kwitorera abategetsi nta gahato. Bitabaye ibyo, u Rwanda ruzokamwa n’amacakubiri azakomeza kurukururamo umwiryane mu gihe Abanyarwanda bakomeje gucibwamo ibice, bashyirwa mu byiciro bimwe na bimwe, nk’ibi bikurikira :

1.       Abatutsi ngo baremewe kuzajya mw’ijuru n’abahutu ngo Mungu agomba kubabarira,
2.       Abahunze u Rwanda n’abarutuye,
3.       Abitwa ko bahagaritse jenoside n’abacikacumu ku ruhande rumwe n’abo ku rundi ruhande, Abashigajwe inyuma n'amateka n’abitwa ko atari bo, Abashigajwe inyuma n'amajyambere (y'Intsinzi y'Inkotanyi) n’abigwijeho ibya Mirenge, Andi « moko » menshi usanga mu by’ukuri atesha agaciro Abanyarwanda.

Mu gusoza iri jambo ry’Umwaka mushya, Ishyaka RDI ryifuje gutsindagira igitekerezo cy’uko Abanyarwanda dufite uburenganzira busesuye bwo kubaho mu mahoro no muri demokarasi mu gihugu cyacu, tutagombye kubisaba cyangwa kubihakirwa mu gihe turi Abenegihugu bujuje ibya ngombwa bigenga Ubunyarwanda. Nibyumvikane kandi ko Abanyarwanda badashobora kwemera ko uburenganzira bwabo butsikamirwa cyangwa bukaguranwa amajyamabere y’igikangisho n’inyungu z’agatsiko kikubiye ibyiza byose by’igihugu. Ishyaka RDI ryongeye kurarikira Abanyarwanda bose, cyane cyane urubyiruko, gushiruka ubwoba, bagaharanira uburenganzira bwabo mu buryo bwose, maze muri uyu mwaka dutangiye w’2017, bakazarwanya bivuye inyuma, uburiganya bwa FPR-Kagame bugamije kugarura ubutegetsi bwa cyami mu Rwanda.

Twongeye kubifuriza umwaka Mushya Muhire. Mugire amahoro.


Bikorewe i Buruseli
Umuyobozi w’ishyaka RDI-Rwanda Rwiza
Faustin Twagiramungu.

Unknown / Author & Editor

Has laoreet percipitur ad. Vide interesset in mei, no his legimus verterem. Et nostrum imperdiet appellantur usu, mnesarchum referrentur id vim.

0 comments:

Post a Comment

Coprights @ 2016, Blogger Templates Designed By Templateism | Distributed By Gooyaabi Templates