Now you can Subscribe using RSS

Submit your Email

Tuesday 26 July 2016

Gutabariza Umuyobozi wa FDU-Inkingi Madame Ingabire Victoire Umuhoza

Unknown
Ingabire Victoire Umuhoza 

Kuva kuwa gatandatu ushize tariki ya 24 Nyakanga 2016 Mme Ingabire Victoire Umuhoza ararwaye bikomeye kandi yasabye ubuyobozi bwa gereza ya 1930 afungiwemo ko yavuzwa ariko kugeza ubu twandika bwatereye agati mu ryinyo! Kuva ejo kandi twari twasabye umuyobozi wa gereza ko niba gereza nta bushobozi ifite batwemerera tukamwivuriza ariko nta gisubizo baraduha.

Nta gushidikanya ko ubu buyobozi bwa gereza ya Nyarugenge bwaba buri ku gitutu cy'ubutegetsi bwa Kigali kugirangi iyi mpirimbanyi ya demukarasi yicwe urubozo na cyane ko ibi bidasanzwe kuko ubundi yajyaga ajyanwa kuvuzwa bitanagombye ko tugomba kumutabariza.

Si igitangaza ku kwibasirwa kuyu munyapolitiki ariko ni ubwambere yibasiwe mu kubuzwa kubona ubuvuzi kuko ibyari bimenyerewe kwari ukumubuza ubundi burenganzira ngo kusurwa kubonana uko bikwiye nabunganizi be nta nkomyi...

Turasaba ubuyobozi bwa leta y'uRwanda ko bukwiye kujya iteka bwumva ko nta kiri hejuru y'ubuzima bw'umuntu kuburyo bubukiniraho nta nkomyi.

Twongeye gusaba dukomeje ko umuyobozi wa FDU Inkingi yahita ajyanwa kuvurwa kugirango ubuzima bwe burengerwe.
____
Boniface Twagirimana

Unknown / Author & Editor

Has laoreet percipitur ad. Vide interesset in mei, no his legimus verterem. Et nostrum imperdiet appellantur usu, mnesarchum referrentur id vim.

0 comments:

Post a Comment

Coprights @ 2016, Blogger Templates Designed By Templateism | Distributed By Gooyaabi Templates