Ishyaka RDI-Rwanda Rwiza ririfuriza Abanyarwanda umwaka mushya muhire w’2017.
Banyarwanda,
Banyarwandakazi,
Byabaye
umuco ku isi yose ko kuwa 31 Ukuboza, ari itariki yo gusezera k'umwaka urangiye
no kwakira umwaka mushya. Umunsi mukuru wo gutangira umwaka mushya twita «Ubunani», Abanyarwanda twese turawubahiriza,
tugasaba Imana ngo tuzawugiremo ishya n’ihirwe, n'ubuzima buzira umuze. Uko
tubisaba Uwiteka ni nako tubyifuriza abavandimwe n’inshuti, ndetse tutibagiwe
n’abandi, cyane cyane abatishoboye n’abari mu ngorane zinyuranye.
Bityo
rero mw’izina ry’Ishyaka RDI nkaba nifurije umwaka mwiza Abanyarwanda bose, ari
abari mu gihugu cyangwa abari mu ngendo ku mpamvu zinyuranye, ari n'abahejejwe
ishyanga n’Ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR-Kagame : uyu mwaka, uzababere umwaka
w'amahoro n'ituze, umwaka wo gukundana nk'Abanyarwanda, umwaka wo kugera ku
nshingano zose zabateza imbere. Uzababere kandi umwaka wo kumvikana mu ngo
zanyu, mu miryango mukomokamo, no ku misozi, imirenge, insisiro, n'imigi
mutuyemo. Bityo, muri uyu mwaka w’2017, muziyemeze gushimangira « umubano mu bantu »,
mugera ikirenge mu cy’abasokuruza bacu.
Mu
rwego rw’igihugu, umwaka w’2016 usize ibikorwa by'ingirakamaro byagombye
kongerera u Rwanda ishema mu ruhando rw’amahanga, nubwo bwose isura yarwo
ikomeje kwanduzwa n’ubutegetsi bubi bwa FPR-Kagame. Muri ibyo bikorwa
mboneragihugu, twavuga ibi bikurikira:
1.
Inyubako
yiswe «Kigali
Convention Center» (KCC), n’ubwo idahiga ubwiza « Kenyatta Conference Center » y’i Nayirobi ; ariko ku gihugu
gikennye nk'icyacu, ni igitego mu bihugu bitatu byahoze biyoborwa n'abakoloni
b'Ababiligi (Burundi, RD Congo, Rwanda).
2.
Indege
ebyiri za AIRBUS 330-320 na 330-300 zizaba indorerwamo y'u Rwanda mu bihugu
zizajya zitwarira abagenzi.
3.
Hafashwe
icyemezo cyo kuzubaka « ikibuga mpuzamahanga
cy’indege »
(AEROPORT INTERNATIONAL) mu Bugesera, hakaba hari hashize imyaka 50 irenga
iki kibuga gishakwa n’Abanyarwanda ndetse n'Abanyamahanga, bamwe bakaba
barifuzaga ko cyubakwa igitaraganya, ku mpamvu zitarasobanuka.
Bigomba
kumvikana ko ibyo bikorwa atari
iby’abantu ku giti cyabo, ko ari iby'igihugu,
dore ko n’amadeni yasabwe na Leta azabyubaka azishyurwa ku ngengo y’imali
y’igihugu, iturutse ahanini ku misoro n’imisanzu y’abenegihugu. Ibyo bikorwa
kandi biramutse bigurishijwe, amafaranga byinjije agomba kujya mu isanduku
y'igihugu. Ibikorwa nk'ibi ni ibyo gushyigikirwa kukobitandukanye n'ibyiswe imiturirwa isigaye isa
n'umurato mu mujyi wa Kigali. Ibikorwa by'amajyambere mu Rwanda byaba
imihanda, ibitaro bya Leta, n'izindi nyubako z’ingirakamaro bigomba
gushyigikirwa, mu gihe bifitiye akamaro Abataturarwanda muri rusange.
Tugomba
kumenya kandi gutandukanya amajyambere ashingiye ku
nyungu za rubanda n’amajyambere ashingiye ku nyungu z’agatsiko kaba gahisha ubukire gafite kabonye ku
buryo budasobanutse (blanchiment d’argent) bushingiye k’ubwambuzi,
ubusahuzi bw'umutungo w'igihugu, cyangwa iminyago yo mu ntambara. Bene ayo majyambere adasangiwe na
benshi ashimisha beneyo gusa n'abo bafatanije, bagahatira
urubyiruko gucengenzwamo amateka y'amatobano, yuzuye ikinyoma, ubwirasi no
kwishongora kw'abantu bake bigize indobanure mu Banyarwanda, bagamije
kwikungahaza nta soni.
Ni
ngombwa kandi gutsindagira ko bene ayo majyambere
y'umuvuduko udasanzwe, agaragara ko yikubiwe na bamwe mu banyarwanda, ahishe byinshi bifitanye inkomoko no gushaka
kwibagiza no gutwikira amahano bafitemo uruhare rukomeye nko mu mubijyanye
n'ubwicanyi bwakorewe Abanyarwanda muri rusange, ariko cyane abitwaga abahutu
(ubu bitwa ukundi).
Ibyo ari byo byose nta majyambere azahanagura
cyangwa ngo yibagize amateka y'ibyabaye mu Rwanda hose, aho imirambo yatawe mu migezi, indi
igatwikirwa mu mashyamba. By'umwihariko,amahano yakorewe i Kibeho muri Mata 1995 no mu mashyamba ya Kongo kuva
mu kwezi k’Ugushyingo 1996 kugeza mu kwezi kwa Gicurasi 1997, bigahitana abantu
bageze kuri miliyoni ebyiri, bigomba kwibukwa buri mwaka kugeza ku munsi
w'imperuka.
Umwaka
w’2017 dutangiye, nta cyiza tuwutezeho mu
rwego rwa politike,
ku ruhande rwa FPR-Kagame. Kimwe n'iyawubanjirije, nawo uzaba uwo kurata « iterambere ryazanywe na Kagame »,
no kwerekana ko abagore ari bo basigaye barabaye benshi mu
nzego z'ubuyobozi bw'igihugu cy’u Rwanda, kurusha ibindi bihugu byo ku isi. Uko
bigaragara, politiki y'ubuhendabana
izakomeza. Abanyarwanda nabo bazakomeza
bayoborwe butama, bamenyere kuba
ingaruzwamuheto zarwaye ipfunwe.
Abanyarwanda bamwe ba mpemukendamuke bazakomeza kurega ababyeyi babo ibyaha
batakoze. Abandi bakomeze bisakume bavuga ko ba nyirarume cyangwa ba se
bateguye jenoside yakorewe abatutsi. Naho ab’inkwakuzi bigire abahanga n'abasizi mu bitutsi
byo kugayisha no gusebya abatavuga rumwe n’ubuyobozi bwa Perezida Kagame, abo basingiza Kagame bakomeze
kumufata nk’aho ariwe ugena ubuzima bw’Abanyarwanda n’imiyoborere yabo.
Hazaba
kandi igikorwa kaminuza twakwita agahebuzo k’ikinyoma cyahimbwe
n’abacurabwenge b’ingoma, kigambiriye kugaragaza ko Abanyarwanda bakunda
Perezida Kagame. Hazakomeza kumvikana ubutumwa
bw’urukozasoni bw’uko Abanyarwanda bifuza ko Kagame yakomeza kubayobora, ndetse bikaba amahire agumye ku butegetsi kugeza avuyemo umwuka, akazasimburwa n'uwo yaba asigiye
umurage. Perezida Kagame n'ingabo ze bazakora ikinamico mu Rwanda hose ku
manywa y’ihangu, habe igisa n'amatora, nibigera ku Gicamunsi, batangaze ko
Abanyarwanda barenga 90 % batoye Perezida Kagame ngo akomeze ababere umuyobozi,amahanga yongere yirengagize ko ayo majwi
yaturutse ku gahato n’uburiganya bisanzwe biranga amatora afifitse ya FPR-Inkotanyi.
Ku
ruhande rw’ishyaka RDI Rwanda Rwiza, muri uyu mwaka dutangiye, tuzihatira kubeshyuza ibinyoma bya FPR-Kagame, twereke Abanyarwanda
n’amahanga ko u Rwanda atari Singapure cyangwa Amerika (USA), aho inkotanyi zikize zohereza abana
bazo mu mashuli no kubayo. Tuzerekana kandi ko u Rwanda ari igihugu gikennye,
bitewe n’uko hafi 80% y’abarutuye batagira umushahara, dore ko nta kazi
kabahemba buri kwezi bafite. Abanyarwanda benshi nta masambu bakigira kuko n’uturima bacungiragaho leta ya Kagame yatubambuye, bamwe bakaba barishwe n’inzara,
ababishoboye bagahungira mu gihugu cya Uganda. Abaturage benshi mu Rwanda
ntabwo bakirya ngo bahage, abenshi bicwa n'inzara ndetse n’indwara zikomoka ku
mirire mibi. Kuba mu gihugu umuturage atakigira uburenganzira ku
isambu ye, byateye inzara yayogoje u Rwanda rwose, bitewe ahanini n’uko
ibihingwa ngandurarugo bitagihabwa agaciro byari bifite mbere,hakaba n’ubwo biranduwe, ngo iyo
byahinzwe bidakurikije gahunda za Leta !
Muri
uyu mwaka w’2017, ishyaka RDI Rwanda Rwiza rizakomeza guharanira ko ibintu
bihinduka mu Rwanda, hagamijwe ukwishyira ukizana kwa buri wese, ubutegetsi bushingiye
kuri demokrasi, n’imibereho myiza y’abaturage ishingiye ku majyambere
asangiwe n’imbaga nyamwinshi. Mu byihutirwa kurusha ibindi, twavuga ibi
bikurikira :
1.
Kurwanya inzara yiswe "Nzaramba"
yogogoje igihugu, igatuma Abanyarwanda batari bake basuhuka kubera amajyambera
ya nyirarureshwa atabitayeho, ahubwo atuma bamburwa amasambu yabo, abasigaye mu
gihugu nabo bakabuzwa uburyo, bakabura epfo na ruguru.
2.
Kwimakaza demokarasi mu
Rwanda. Kurwanya ubutegetsi bw’igitugu ubwo
ari bwo bwose, byabaye akarande mu mateka y’u Rwanda. Abanyarwanda
b’impirimbanyi babaye imena barwanya ingoma ya cyami isimburwa na repubulika,
abandi bahangana n’ubutegetsi bw’igitugu bwa Habyarimana n’ishyaka rye MRND.
Uwo murage ugomba gukomeza, abiyemeje kurwanya ingoma ngome ya FPR-Kagame
bagakomeza umurego, maze uyu mwaka dutangiye ukazaba uwo guca umusingi
tuzubakiraho u Rwanda rwiza, rurangwa na Leta igendera ku mategeko kandi
yubahiriza uburenganzira bw’ibanze mu ngeri zose, ari mu bya politiki
n’imiyoborere y’igihugu, ari no mu rwego rw’ubukungu n’imibereho myiza. Kugira
ngo iyo mpinduka igerweho bidatinze, Ishyaka RDI Rwanda Rwiza ryiteguye guhuza
umugambi n’abandi banyarwanda bo mu yandi mashyaka, bumva ko hagomba gushakwa
inzira zose zo kumvisha Prezida Paul Kagame kwemera yanze akunze ko demokarasi
yubahirizwa mu gihgu cyacu.
3.
Gukemura ikibazo
cy’ubuhunzi :
mu mpera z’ukwezi kwa Werurwe k’uyu mwaka turangije, Ishyaka RDI ryagejeje ku
Butegetsi bwa Paul Kagame, inyandiko
isesengura ikibazo cy’Impunzi z’Abanyarwanda n’uburyo cyakemurwa,
rinasaba Leta y’i Kigali guhagurukira icyo kibazo kugira ngo kitazateza indi
ntambara nk’iyo Inkotanyi zashoje mu mwaka w’1990. Ikigaragara ni uko
FPR-Kagame ititaye kuri icyo kibazo, bityo Prezida Kagame n’Ubutegetsi bwe
bakaba ari bo bazaryozwa inkurikizi mbi zose zishobora kuzabyarwa n’icyo kibazo
kimeze mu by’ukuri nk’ikirunga gitutumba. Mu bimenyetso by’ubukare bw’ikibazo
cy’ubuhunzi biherutse kugaragara mu minsi ya vuba, twavuga nk’itanga ry’Umwami
Kigeli Ndahindurwa watabarutse tariki ya 16 Ukwakira 2016 mu gihugu cya Leta
zunze Ubumwe bw’Amerika nk’impunzi yahejejwe ishyanga, rigakurura amakimbirane
yatumye na n’ubu umugogogo we utarashyingurwa.
4.
Kuvugisha ukuri ku
byerekeye ibyiswe amoko mu Rwanda. Nta
kindi kizaca ingirwamoko kandi kikazana amahoro mu Rwanda, uretse kubaka ubumwe
nyabwo bw’Abanyarwanda no kwitorera abategetsi nta gahato. Bitabaye ibyo, u
Rwanda ruzokamwa n’amacakubiri azakomeza kurukururamo umwiryane mu gihe
Abanyarwanda bakomeje gucibwamo ibice, bashyirwa mu byiciro bimwe na bimwe,
nk’ibi bikurikira :
1. Abatutsi ngo baremewe kuzajya mw’ijuru
n’abahutu ngo Mungu agomba kubabarira,
2. Abahunze u Rwanda n’abarutuye,
3. Abitwa ko bahagaritse jenoside
n’abacikacumu ku ruhande rumwe n’abo ku rundi ruhande, Abashigajwe inyuma
n'amateka n’abitwa ko atari bo, Abashigajwe inyuma n'amajyambere (y'Intsinzi
y'Inkotanyi) n’abigwijeho ibya Mirenge, Andi « moko » menshi usanga mu by’ukuri
atesha agaciro Abanyarwanda.
Mu
gusoza iri jambo ry’Umwaka mushya, Ishyaka RDI ryifuje
gutsindagira igitekerezo cy’uko Abanyarwanda dufite uburenganzira busesuye bwo
kubaho mu mahoro no muri demokarasi mu gihugu cyacu, tutagombye kubisaba cyangwa kubihakirwa mu gihe
turi Abenegihugu bujuje ibya ngombwa bigenga Ubunyarwanda. Nibyumvikane kandi ko Abanyarwanda
badashobora kwemera ko uburenganzira bwabo
butsikamirwa cyangwa bukaguranwa amajyamabere y’igikangisho n’inyungu
z’agatsiko kikubiye
ibyiza byose by’igihugu. Ishyaka RDI ryongeye
kurarikira Abanyarwanda bose, cyane cyane urubyiruko, gushiruka ubwoba,
bagaharanira uburenganzira bwabo mu buryo bwose, maze muri uyu mwaka dutangiye w’2017, bakazarwanya bivuye inyuma, uburiganya bwa
FPR-Kagame bugamije
kugarura ubutegetsi bwa cyami mu Rwanda.
Twongeye
kubifuriza umwaka Mushya Muhire. Mugire amahoro.
Bikorewe
i Buruseli
Umuyobozi
w’ishyaka RDI-Rwanda Rwiza
Faustin
Twagiramungu.
0 comments:
Post a Comment