Now you can Subscribe using RSS

Submit your Email

Sunday 19 June 2016

Abakunzi ba FDLR baragira inama abayobozi bayo !

Unknown
Tubyibazeho : Tumaze iminsi tubona abantu bacitse ururondogoro bavuga amagambo menshi ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye kubera ikibazo (crise) cyavutse muri FDLR cyatumye havuka ishyaka rishya ryitwa CNRD Ubwiyunge. Igitangaje cyane ni uburyo abakunzi ba FDLR bikomye umunyepolitiki Faustin Twagiramungu washinze kandi akaba ari n’umuyobozi w’ishyaka rya RDI Rwanda Rwiza, ko ariwe usenya FDLR ! Ese Rukokoma ahuriye he na FDLR ? Ni gute Byiringiro yatangaje kuva kera ko yitandukanyije na Twagiramungu ariko akemera ko amusenyera ishyaka ? Niba se Twagiramungu ashoboye gusenya FDLRubwo abayiyobora hari ubushobozi bafite bwo kuyirengera ? Ese Kuvuga ko Twagiramungu yasenye FDLR atayikozeho kandi atavuze hari icyo bifasha abayobozi ba FDLR mu kubona ibisobanuro by’uko bananiwe kuyobora ? nyamara umwe mu bakunzi ba FDLR aragira inama abayobozi bayo, anabereka aho intege nke zabo ziherereye ! Nimwisomere :

Kuri Lt Gn Ig Sylvestre Mudacumura na Gn Mjr Byiringiro Victor hamwe na Gn Omega Pacifique Ntawunguka uyoboye CRAP (Commandos de Recherche et d'Action en Profondeur); Banyakubahwa, bayobozi :

Lt Gn Ig Sylvestre Mudacumura


  1. Mwamenye kera ko Wilson Irategeka ari umugambanyi karundura, ibyo byanyuze no mw'Ikaze Iwacu, muramujenjekera imyaka irenga ibiri yose acura inkumbi;
  2. Mwaretse Bakunzibake na Kaki Orange bayobya ishami rya Intellectuals za FDLR zitwaga Indatsimburwa, ziribwa amafaranga karahava byitwa ko ari aya FDLR, muramujenjekera;
  3. Mwamenye cyangwa mwaketse uwanyereje umunyamakuru wa Ikaze Iwacu na Col Bonheur umugaba w'Ibisamagwe bya FDLR murajenjeka, uwo wketswe aguma kuba vice-président wa kabiri wa FDLR!
  4. Mwamenye kuva kera ko col. Hamada ari umugambanyi kuko mbere yo kujya i Roma Sant Egidion yari yaratorongeye muramujenjekera mumusubizaho aragambana karahava, yiyubakira imiturirwa Uganda;
  5. Mwamenye cyangwa muketse uwarigishije Romeo Rugero n’uwucishije abasoda bose bagaragaye muri vidéos ze nka ba sergent Giovany murajenjeka;
  6. Mwamenye cyangwa mwaketse uwagambaniye gen Bigaruka stany, arafungwa gen Mugaragu Col Sadiki,Gen Mujyambere gen Nizeyimana... murajenjeka;
  7. Muzi ukuntu Habyarimana yajenjekeye Agatha kugera aho avuze ko napfa impundu zizavuga! Akajenjekera Gasana Anastase kugera aho ashyira kubuyobozi bw’interahamwe Kajuga Robert intumwa ya Rupiyefu! Gasana uyu akagera ubwo agobeka rwihishwa interuro yemerera inyenzi kuza munteko ishinga amategeko!
  8. Muzi uko Habyarimana yajenjekeye MINUAR kugeza ayihaye imfunguzo za Stock z’intwaro ndetse n'ikibuga cy'indege bagafunga imihanda mukirere bagasigaza unyura hejuru yiwe agatuza, Mobutu yamubuza kujya Dar es salaam akamunanira none twasigaye mubupfubyi; Kubera izo mpamvu namaganye iyi ndwara yitwa Naïveté Hutu kuko itumazeho abantu;

Namaganye imyifatire ya gahutu, « ce Hutu qui se décide après le départ du train »! Iyi CNRD mwamagana ibashinganywe bidaturutse kukujenjeka?

Gn Mjr Byiringiro Victor

Ese uku kujenjeka kwanyu kwatumye Nyacyonga iraswa igashyirwa hasi kandi mwari muzi progression z’umwanzi, tugasohoka muri Kigali turaswaho, i Goma na Kashusha tukava mu nkambi turaswa,Tingitingi na Rubutu tukaraswa harya kukiraro....kandi mwabaga muzi progression zumwanzi ntimukure abaturage munzira kare!

Iyi myifatire ya Gihutu yo kutaba Prévoyant iterwa na Esprit sédentaire ituma utagenzura buri kamwe witwaje NGO turi benshi, ni nterwa bazantabara ndayamaganye kuko ubu mumashyamba muri Minorité! Ibyuko Umucunguzi ari rubanda nyamwinshi mubyibagirwe ubu Muhore muri Maso!
Imyitwarire nkiyi yo kujenjeka ntiyavana abana babantu mubucakara NGO izabageze mu gihugu cy'isezerano na Moyize byageze aho yiyemeza kumenagura amabuye n'Imana Z'ibibumbano! Niba mudashoboye mwegure turambiwe imijenjeko itumarisha! Mugihe tugitegereje ko mwikubita agashyi tubaye turetse kubasabira kwegura!

_____

Celestin Uwimana
Facebook Profile

Unknown / Author & Editor

Has laoreet percipitur ad. Vide interesset in mei, no his legimus verterem. Et nostrum imperdiet appellantur usu, mnesarchum referrentur id vim.

0 comments:

Post a Comment

Coprights @ 2016, Blogger Templates Designed By Templateism | Distributed By Gooyaabi Templates