Now you can Subscribe using RSS

Submit your Email

Wednesday 8 March 2017

Ishyaka RDI-RWANDA RWIZA ryifurije umunsi mwiza abanyarwandakazi aho bari hose.

Unknown

Ifoto yerekana uko inzego zishinzwe umutekano ziri guhohotera abategarugori i Kigali ngo ni abazunguzayi!

Rwanda : Banyarwandakazi, twizihize dute "Umunsi mpuzamahanga w’abagore 2017?"
Nkuko bimaze kuba akamenyero, buri tariki ya 08 Werurwe isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga w’abari n’abategarugori. Buri mwaka kandi umuryango mpuzamahanga w’abibumbye ushyiraho intego rusange igomba kuzirikanwa. Agashya muri uyu mwaka wa 2017 ni uko noneho hashyizweho intego izazirikanwa mu gihe cy’imyaka 3 : ni ukuvuga 2017, 2018 na 2019. Iyo ntego muri rurimi rw’igifaransa ni “les femmes dans un monde de travail en évolution: pour un monde 50-50”. Tugenekereje mu rurimi rw’ikinyarwanda, byasemurwa gutya: imyitwarire y’abagore mu ruhando rw’imirimo ijyana n’ibihe uko bigenda bisimburana: mu rwego rw’akazi, hakwiye uburinganire butaziguye hagati y’abagore n’abagabo.


Kuri iyi tariki ya 08 Werurwe 2017 rero, mw’izina ry’ishyaka RDI-Rwanda Rwiza, nifuje guterura ngo ngire icyo mbwira Abanyarwanda, cyane cyane Abari n’abategarugori nyine, mpereye ku ijambo Perezida wa Repubulika, General Paul Kagame, aherutse kuvugira mu mwiherero wa 2017. Nyuma y’uko uwahoze ari Minisitiri w’Intebe, Bwana Habumuremyi Pierre Damien, atangarije ko abakozi bose mu Rwanda barangwa no gukora nabi, uretse Perezida Paul Kagame wenyine; muri uyu mwiherero, Perezida Kagame yeruriye abayobozi bose, ababwira ko azi neza ko mu mikorere yabo bamubeshya kandi bakanabeshya n’amahanga !

Ubu isi yose izi ko u Rwanda ari igihugu ntanga-rugero mu bintu byinshi,ariko cyane mu kugira umubare munini w’abari n’abategarugori mu nzego zifata ibyemezo no mu buyobozi busanzwe. Nyamara ababikurikiranira hafi, bemeza ko abo banyarwandakazi bashyirwa mu myanya hadashingiwe ku bushobozi bafite, ko ahubwo « icyama cya RPF » cyitoranyiriza abari n’abategarugori ba Ndiyo Bwana » naba « Mpemuke ndamuke », bazajya bikiriza «ndiyo bwana». Niyo mpamvu tutatunguwe na gato n’iriya mvugo ya Perezida Kagame wanenze bikomeye imikorere y’abayobozi kandi aba ariwe wabishyiriyeho ubwe, akenshi akabashyiraho nta no kugisha inama inzego zibishinzwe !


Kuva kera umubyeyi yarangwaga no guca ukubiri n’ikinyoma. Abagore, nibo benshi mu bayobozi, iyo baza kugira ukuri mu kazi bashinzwe, ntabwo perezida wa repubulika yari kubona ko mu mikorere y’igihugu harimo kubeshya abanyarwanda no kubeshya abanyamahanga. Mu nyandiko zabanjirije iyi, nagiye ngerageza kenshi kugira inama Abari n’Abategarugori, mbereka ko ubwinshi bwabo bwagombye kuba umusemburo wo gukemura ibibazo bikunze kugaragara mu miyoborere y’igihugu cyacu. Hari naho kandi twagiye tuburira abari n’abategarugori incuro nyinshi ko ibibi bikorerwa abanyarwanda bazabiryozwa, niba ntacyo bakoze.

None dore imyaka igiye kuba 24, Abari n’Abategarugori bakorera mu kinyoma, bagakoma amashyi gusa nta n’impamvu yo kuyakoma, uretse gutinya kunyagwa umugati. Ngo agapfa kaburiwe ni impongo : Bayobozikazi, mumenye ko amateka azabaryoza amahano yagiye akorwa mu gihugu mwinumiye, dore ko n’igihe kizagera FPR-Kagame ikabigarika, ikagereka amabi yose kuri benshi muri mwe, mutagifite kirengera ! Rubanda itarahwemye kubasaba kwamagana amarorerwa y’iyi ngoma, izagera ubwo izabahinduka, yunge mu rya Prezida Kagame, maze ibabaze iti «ubwinshi bwanyu bwamariye iki igihugu? Kubakira ku kinyoma gusa ?»

Ntarirarenga

Abari n’Abategarugori bashinzwe kuvuganira Rubanda, ndongera uyu munsi mbibutse ko nta rirarenga. Muri iki gihe havugwa inzara ya “NZARAMBA” mu gihugu ; iyi nzara ikaba iri koreka abangavu mu busambanyi, ikaba iri gukura abana mu mashuri, n’ibindi. Turabasaba gutabariza abakene musaba Leta ya FPR gusaranganya ibihari, muyisabe ihagurukire gukumira ubwiyongere bw’iyi nzaramba, iriya mishinga yo kubaka imiturirwa muri Kigali ibe ihagaze. Abadamu bakwiye guhora bazirikana ko ubwinshi bwabo bukwiye gushingirwaho bagashyigikirwa ukuri. Birababaje wa mugani wa perezida Kagame, kubona ubwinshi bwanyu mubwitwaza mu kwimakaza ibinyoma!



Nta rirarenga, badamu nimuhaguruke muzibire intambara iri kongera gushozwa mu burasirazuba bwa Congo, musabe Leta kureka gukomeza gushora urubyiruko rw’ u Rwanda mu ntambara ya M23, bityo mwazabonekamo intwari. Nimubaduke mwamagane irigiswa ry’abantu ryongeye kwaduka mu gihugu. Kuba muri benshi mu buyobozi byari byiza ariko mukwiye kwiminjiramo agafu ijwi ryanyu rikagira umumaro, bityo mukikuraho igisebo cy’uko ubwinshi bwanyu aribwo buri koreka u Rwanda, maze umuco wa FPR wo gukorera ku kinyoma, umuco ubu wari umaze kumenyekana ku isi hose, Perezida Kagame azareke kuwubagereka ku mugongo.


Bari na mwe Bategarugori, cyane cyane abajijukiwe n’imiyoborere y’igihugu, mufite inshingano ikomeye yo kurwanya akarengane gakomeje gushavuza no guhekura ababyeyi batari bake. Mukwiye gutinyuka, cyane cyane mwebwe mukiri urubyiruko, kuko ari mwe Rwanda rw’ejo. Nimugire ubutwari nk’ubwa Diane Rwigara, uherutse guhamagarira Abanyarwanda kwatura, bakamagana ibitagenda mu gihugu, basaba ko ibintu bihinduka. Mujye muzirikana kandi ko mu mateka y’Urwa Gasabo, harimo n’abagore b’intwari, nka Ndabaga mwene Nyamutezi wo mu Bwishaza, wacunguye se ku mirimo y’ubuhake bw’i Bwami, akarusha ibigwi abagabo, kugeza aho asiga umugani ngo « ibintu bigeze iwa Ndabaga », bishatse kuvuga ko ibihe bidasanzwe, ko ibintu byadogereye, nko kubona abagore batabara, byari bimenyerewe ko urugamba ari urw’abagabo gusa.

Umwanzuro

Ikibazo cy’imiyoborere y’u Rwanda biragaragara ko kidashobora gukemuka hatabayemo uruhare rugaragara rw’Abari n’Abategarugori. Vision ya LONI iri guteganya uburinganire bwa 50 – 50 kugera mu mwaka wa 2030, mu Rwanda ho twari dukwiye kwishimira ko iriya vision yari yaragezweho hamwe na hamwe, kuko mu nzego nyinshi umubare w’ abagore utambutse kure uw’ abagabo. Uku kutagaragaza umusaruro nyawo rero mu byukuri ahanini bituruka k’ukuba FPR ishaka gukomeza kuyobora igihugu yonyine, ku buryo n’abandi baza baturutse mu yandi mashyaka, FPR ihita ibashyiraho iterabwoba maze bagahita bayijya mu kwaha. Kuba Umukuru w’ igihugu atangiye kuvugira ku mugaragaro ko mu nzego zose bakoresha ikinyoma gusa, iki ni ikimenyetso simusiga ko hakenewe Leta ihuriweho n’ amashyaka menshi, harimo n’atavuga rumwe na FPR.

Kugira ngo iyi ntego izagerweho, turasaba umuryango mpuzamahanga kudufasha kotsa igitutu Leta ya FPR ikemera politiki y’ amashyaka menshi, ikemera gukorera muri demokarasi, maze abadamu baturutse hanze ya FPR bakaza gufasha bagenzi babo kugerageza gukorera mu kuri, bityo umubyeyi nyarwanda akongera akagirirwa ikizere. Ni ngombwa rero ko ibintu bihinduka, ingoma ngome ya FPR-Kagame igasezererwa, mu buryo bwose bushoboka. Bari namwe Bategarugori, iyo mpinduka irihutirwa muri uyu mwaka w’2017, dore ko niba Abenegihugu badahagurutse ngo baharanire uburenganzira bwabo, Kagame n’agatsiko ke bazongera kwiba ubutegetsi bwa rubanda, binyuze mu matora afifitse nk’uko amenyerewe mu Rwanda.

Nimucyo duhagurukane n’abagabo bacu na basaza bacu, maze twereke ingoma y’igitugu ko tuyirambiwe, tuyigamburuze mu buryo bwose, maze impinduka itegerejwe na benshi, izasesekare mu Rwatubyaye mbere y’impera z’uyu mwaka. Nta gushidikanya ko impinduka nk’iyo yatuma u Rwanda rwongera kuba u Rwanda, Abanyarwanda bakongera kubana mu bwumvikane, bagatunga, bagatunganirwa.


Marie MUKAMWIZA

Commissaire wa RDI Rwanda Rwiza
Ushinzwe Imibereho myiza n’ Iterambere

Unknown / Author & Editor

Has laoreet percipitur ad. Vide interesset in mei, no his legimus verterem. Et nostrum imperdiet appellantur usu, mnesarchum referrentur id vim.

0 comments:

Post a Comment

Coprights @ 2016, Blogger Templates Designed By Templateism | Distributed By Gooyaabi Templates