Now you can Subscribe using RSS

Submit your Email
Showing posts with label DONALD TRUMP. Show all posts
Showing posts with label DONALD TRUMP. Show all posts

Friday, 5 May 2017

Trump Administration Foreign Aid cuts will affect Rwanda more than any country in the Great Lakes Region of Africa.

Unknown

Rwanda will lose close to $60 million annually. However, Trump administration will still send about $200 million to Rwanda under Economic Assistance program. Obama used to send more than $200 million. Military cooperation funding for Rwanda will be kept to bare minimum.

Unfortunately, Rwanda's most "juicy" peacekeeping mission , the Haiti Peacekeeping mission, will close in October, 2017. The Central African Republic and South Sudan peacekeeping missions are expected to downsize.These two peacekeeping missions are a substantial source of foreign currency for Rwanda.

Trump Administration has increased funding for Somalia and South Sudan but reduced funding for Uganda, Tanzania and Kenya. Burundi, which previously received less than $2 million from the US, is not on the list of recipients.
I hope, probably against hope, that the European Union will be more " generous" to Rwanda.

__
Charles Kambanda

Wednesday, 25 January 2017

Perezida Donald Trump w’Amerika yiyemeje guhangana n’abanyagitugu bo muri Afurika ahereye kuri Paul Kagame!

Unknown





























Kuva kuri uyu wa mbere taliki ya 23 Mutarama 2017, abanyarwanda bakomeje gutangazwa cyane n’ubwoba budasanzwe buri kugaragazwa na Paul Kagame ! Ubwo bwoba bukaba bugaragazwa n’uko Paul Kagame ubwe yavuze ko Padiri Nahimana Thomas nta mpamvu nimwe igomba kumubuza kujya mu gihugu cye cy’u Rwanda n’ubwo nta bya ngombwa yaba afite by’u Rwanda, ariko kuri uyu wa mbere taliki ya 23 Mutarama 2017, Nahimana Thomas akaba yarabujijwe kwinjira mu ndenge ya SN brussels yagombaga ku mugeza mu Rwanda, ibyo bikaba byaratewe n’ibaruwa ya Kigali yandikiwe amakompanyi y’indege zose ko atagomba gutwara Nahimana amugeza mu Rwanda, abantu benshi baruwime !


Kuri uyu wa mbere taliki ya 23 Mutarama 2017 ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda byatanze inkuru y’uko Padiri Nahimana wagombaga gufata indege ya SN Brussels imugeza i Kigali, ahawe ikaze mu Rwanda. Ku gicamunsi cy’uwo munsi nibwo ambasaderi wa Paul Kagame mu Bubiligi yanditse ku rubuga rwa facebook ko Nahimana Thomana wagombaga kuza mu Rwanda azanywe n’indege ya KLM atariko bimeze, ko ahubwo Nahimana yagombaga kuza n’indege ya SN Brussels ivuye mu Bubiligi, iyo ndege nayo ikaba yamusize kuko atujuje ibyangombwa bimwemerera kujya mu Rwanda ! Padiri Thomas Nahimana, asobanura ko indege ya KLM bayibujije kumutwara nawe agahita afata indi ya SN Brussels, mu gihe yajya kuyinjiramo bakaba baramweretse ibaruwa yanditswe na Kigali ko atemerewe kujya mu Rwanda ! Ese ni ari uko bimeze, Paul Kagame aracyafite ijambo mu gihugu cyangwa hari ikibyihishe inyuma ?



Paul Kagame si ubwa mbere abeshya, ubwo yarahiraga akabeshya isi yose ko ataziyamamariza manda ya gatatu, Paul Kagame yabwiye abanyamakuru ngo nibamurebe mu maso ngo ntabwo ari umuntu wo kwiyamamariza manda ya gatatu ! Ubu se bimeze bite ? umuntu nkuwo se niwe wagira isoni zo kubeshya Padiri Nahimana ngo amwemereye ko azaza mu Rwanda nta nkomyi kandi atari byo? Paul Kagame ntagira isoni ; ubwo umwami KigeliV yatabarukaga ; hakemezwa ko umugogo we uzashyingurwa mu Rwanda, Kagame yakoze uko ashoboye kugirango uwo mugogo uzashyingurwe atawurebyeho n’amaso ye kandi uwo mwami ari uwo mu murwango we ! Umugogo wa Kigeli, ukigezwa mu Rwanda Kagame yahise afata gahunda yo kujya mu gihugu cy’Ubuhinde, mu gihe cyo ku wutabariza (kuwushyingura) Paul Kagame yagiye mu nama ihuza ibihugu by’Afurika n’Ubufaransa, murumva uwo Kagame, hari ukundi kuri yari kubwira Padiri Nahimana koko ?

Kubera ibyo binyoma yakomeje gukwiza isi yose, byabaye ngombwa ko abanyamerika bamushingiye igiti, bagera ubwo bamukuraho amaboko kubera kubabeshya! Ishyaka ry’abademocrate ryayoborwaga n’umuryango wa Bill Clinton, akaba ari naryo ririmo abantu benshi basangiye na Kagame amabanga menshi y’ubugizi bwa nabi, ryatsinzwe na Donald Trump ritangiye kumuha akato. Kuva ku italiki ya 20 Mutarama 2017, Donald Trump akaba ariwe uyobora ku mugaragaro igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ubu Kagame akaba afite ubwoba bw’uko uwamurwanya wese akoresheje intwaro cyangwa ubundi buryo yahita amustsinda kuko nta nkunga y’abanyamerika ashobora kubona nk’uko yayihabwaga mu bihe byashize ! Kagame akaba rero atakwiyemeza guhangana na padiri Nahimana Thomas ufite ubwenegihugu bw’igihugu cy’Ubufaransa ! Niba se Kagame atinya Thomas Nahimana kandi ari umunyarwanda w’umwirabura, Kagame azatinyuka gufunga gute aba jenerali bo mu ngabo z’igihugu cy’Ubufaransa b’abazungu bari muri « turquoise ? » mu Rwanda ashinja gukora jenoside!



Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 24 Mutarama 2017, Perezida wa leta zunze ubumwe z’Amerika (USA) Donald Trump yarushijeho gutera ubwo Paul Kagame, kuko Trump yiyemeje kwiyandikira ubwe umugambi afitiye Paul Kagame ! Ku rukuta rwe rwa twitter, Donald Trump yagize ati : « Nkuko nabibabwiye kenshi, ku banyagitugu bo muri Afurika duhereye kuri Kagame, Museveni na Mugabe kimwe n’abandi bose, ndababwiza ukuri ko igihe cyabo kigeze, nkaba mbasaba kumpa iminsi micye gusa ! »

Iyi mvugo ya Perezida Donald Trump ikaba ituma Kagame atagitora agatotsi kandi koko igihe cye kirageze kuko « uwicishije inkota nawe azicishwa indi » Paul Kagame ntabwo azakurwa ku butegetsi na demokarasi, hagomba gukoreshwa imbaraga nk’uko nawe yazikoresheje kugirango afate ubwo butegetsi ! Abamukingiraga ikibaba muri Amerika bagiye ku ruhande, Kagame arabona iminsi ye ibaze, ntabwo rero muri ibi bihe bimukomeranye aribwo yakwemera ko Padiri Nahimana Thomas ajya mu Rwanda kugira ngo nawe ahagurutse abanyarwanda bashobore kurwanira uburenganzira bwabo !



Paul Kagame asanga gufungura urubuga rwa politiki mu Rwanda ari urupfu kuri we ariko kandi kurufunga nabyo biganisha ku rupfu kuriwe ! Ibi akaba aribyo bita mu kinyarwanda : « kuba hagati nk’agati ko mu ruzi » ! None se Paul Kagame azabwira Trump ko ari umuyobozi mwiza kuko adakunda demokarasi ari akaba yarubatse « Kigali Convention Center » idafite aho ihuriye na «Trump City»? Nkuko bivugwa muri Bibiliya, ntacyo byaba bimaze kugira ubutunzi bw’isi yose ariko ukamburwa ubuzima ! Bimariye iki abanyarwanda kubona hari imiturirwa iri ku bakwa i Kigali ariko imirambo yabo igahora yerera mu kiyaga cya Rweru abandi bicwa n’inzara ? Kagame niwe wenyine wasobanura icyo iryo terambere risobanura kubanyarwanda !

____________
Ubwanditsi wa VeritasInfo.

Coprights @ 2016, Blogger Templates Designed By Templateism | Distributed By Gooyaabi Templates