Now you can Subscribe using RSS

Submit your Email

Wednesday, 8 March 2017

Kagame Is Back In The Air – Headed For Harvard University On March 10, 2017

Unknown


After spending a couple of weeks in Rwanda, following his global tours that took him to Asia, Africa, and Europe in a two months period, Kagame is back in the air.
This time he is headed for Harvard University – a school he frequents. U.S. elite universities worship the Rwandan ruler, especially Harvard. The university is rolling out the red carpet once again. Kagame was there last year. His talk this time is advertised as “A conversation with His Excellency Paul Kagame,” scheduled for Friday, March 10, 2017, at 4:50 PM. The venue is NYE ABC, Taubman Building.
More critically minded faculty and students should ask Kagame real questions. They should also acknowledge his recent and rare truthfulness. In his concluding remarks at the National Leadership Retreat on March 2, 2017, Kagame painted Rwanda in its true colours. Rejecting the usual exaggerated accounts of Rwanda’s achievements under his rule, Kagame bluntly informed his government:
“You cannot keep telling lies and get away with it…When you say you eradicated poverty, it will find you on your doorsteps and you have nowhere to hide…Our ambassadors spread stories in Japan, China, Europe and America that we are in Rwanda enjoying peace and security to the fullest. But when these people visit Rwanda, they read that people are scared of going out at night because their chances of getting to their destination is 50%; they may disappear or get killed…”
Members of the Harvard University community should ask this man why he is seeking a new term with such a disastrous record – after 23 years in power.
____
David Himbara

Ishyaka RDI-RWANDA RWIZA ryifurije umunsi mwiza abanyarwandakazi aho bari hose.

Unknown

Ifoto yerekana uko inzego zishinzwe umutekano ziri guhohotera abategarugori i Kigali ngo ni abazunguzayi!

Rwanda : Banyarwandakazi, twizihize dute "Umunsi mpuzamahanga w’abagore 2017?"
Nkuko bimaze kuba akamenyero, buri tariki ya 08 Werurwe isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga w’abari n’abategarugori. Buri mwaka kandi umuryango mpuzamahanga w’abibumbye ushyiraho intego rusange igomba kuzirikanwa. Agashya muri uyu mwaka wa 2017 ni uko noneho hashyizweho intego izazirikanwa mu gihe cy’imyaka 3 : ni ukuvuga 2017, 2018 na 2019. Iyo ntego muri rurimi rw’igifaransa ni “les femmes dans un monde de travail en évolution: pour un monde 50-50”. Tugenekereje mu rurimi rw’ikinyarwanda, byasemurwa gutya: imyitwarire y’abagore mu ruhando rw’imirimo ijyana n’ibihe uko bigenda bisimburana: mu rwego rw’akazi, hakwiye uburinganire butaziguye hagati y’abagore n’abagabo.


Kuri iyi tariki ya 08 Werurwe 2017 rero, mw’izina ry’ishyaka RDI-Rwanda Rwiza, nifuje guterura ngo ngire icyo mbwira Abanyarwanda, cyane cyane Abari n’abategarugori nyine, mpereye ku ijambo Perezida wa Repubulika, General Paul Kagame, aherutse kuvugira mu mwiherero wa 2017. Nyuma y’uko uwahoze ari Minisitiri w’Intebe, Bwana Habumuremyi Pierre Damien, atangarije ko abakozi bose mu Rwanda barangwa no gukora nabi, uretse Perezida Paul Kagame wenyine; muri uyu mwiherero, Perezida Kagame yeruriye abayobozi bose, ababwira ko azi neza ko mu mikorere yabo bamubeshya kandi bakanabeshya n’amahanga !

Ubu isi yose izi ko u Rwanda ari igihugu ntanga-rugero mu bintu byinshi,ariko cyane mu kugira umubare munini w’abari n’abategarugori mu nzego zifata ibyemezo no mu buyobozi busanzwe. Nyamara ababikurikiranira hafi, bemeza ko abo banyarwandakazi bashyirwa mu myanya hadashingiwe ku bushobozi bafite, ko ahubwo « icyama cya RPF » cyitoranyiriza abari n’abategarugori ba Ndiyo Bwana » naba « Mpemuke ndamuke », bazajya bikiriza «ndiyo bwana». Niyo mpamvu tutatunguwe na gato n’iriya mvugo ya Perezida Kagame wanenze bikomeye imikorere y’abayobozi kandi aba ariwe wabishyiriyeho ubwe, akenshi akabashyiraho nta no kugisha inama inzego zibishinzwe !


Kuva kera umubyeyi yarangwaga no guca ukubiri n’ikinyoma. Abagore, nibo benshi mu bayobozi, iyo baza kugira ukuri mu kazi bashinzwe, ntabwo perezida wa repubulika yari kubona ko mu mikorere y’igihugu harimo kubeshya abanyarwanda no kubeshya abanyamahanga. Mu nyandiko zabanjirije iyi, nagiye ngerageza kenshi kugira inama Abari n’Abategarugori, mbereka ko ubwinshi bwabo bwagombye kuba umusemburo wo gukemura ibibazo bikunze kugaragara mu miyoborere y’igihugu cyacu. Hari naho kandi twagiye tuburira abari n’abategarugori incuro nyinshi ko ibibi bikorerwa abanyarwanda bazabiryozwa, niba ntacyo bakoze.

None dore imyaka igiye kuba 24, Abari n’Abategarugori bakorera mu kinyoma, bagakoma amashyi gusa nta n’impamvu yo kuyakoma, uretse gutinya kunyagwa umugati. Ngo agapfa kaburiwe ni impongo : Bayobozikazi, mumenye ko amateka azabaryoza amahano yagiye akorwa mu gihugu mwinumiye, dore ko n’igihe kizagera FPR-Kagame ikabigarika, ikagereka amabi yose kuri benshi muri mwe, mutagifite kirengera ! Rubanda itarahwemye kubasaba kwamagana amarorerwa y’iyi ngoma, izagera ubwo izabahinduka, yunge mu rya Prezida Kagame, maze ibabaze iti «ubwinshi bwanyu bwamariye iki igihugu? Kubakira ku kinyoma gusa ?»

Ntarirarenga

Abari n’Abategarugori bashinzwe kuvuganira Rubanda, ndongera uyu munsi mbibutse ko nta rirarenga. Muri iki gihe havugwa inzara ya “NZARAMBA” mu gihugu ; iyi nzara ikaba iri koreka abangavu mu busambanyi, ikaba iri gukura abana mu mashuri, n’ibindi. Turabasaba gutabariza abakene musaba Leta ya FPR gusaranganya ibihari, muyisabe ihagurukire gukumira ubwiyongere bw’iyi nzaramba, iriya mishinga yo kubaka imiturirwa muri Kigali ibe ihagaze. Abadamu bakwiye guhora bazirikana ko ubwinshi bwabo bukwiye gushingirwaho bagashyigikirwa ukuri. Birababaje wa mugani wa perezida Kagame, kubona ubwinshi bwanyu mubwitwaza mu kwimakaza ibinyoma!



Nta rirarenga, badamu nimuhaguruke muzibire intambara iri kongera gushozwa mu burasirazuba bwa Congo, musabe Leta kureka gukomeza gushora urubyiruko rw’ u Rwanda mu ntambara ya M23, bityo mwazabonekamo intwari. Nimubaduke mwamagane irigiswa ry’abantu ryongeye kwaduka mu gihugu. Kuba muri benshi mu buyobozi byari byiza ariko mukwiye kwiminjiramo agafu ijwi ryanyu rikagira umumaro, bityo mukikuraho igisebo cy’uko ubwinshi bwanyu aribwo buri koreka u Rwanda, maze umuco wa FPR wo gukorera ku kinyoma, umuco ubu wari umaze kumenyekana ku isi hose, Perezida Kagame azareke kuwubagereka ku mugongo.


Bari na mwe Bategarugori, cyane cyane abajijukiwe n’imiyoborere y’igihugu, mufite inshingano ikomeye yo kurwanya akarengane gakomeje gushavuza no guhekura ababyeyi batari bake. Mukwiye gutinyuka, cyane cyane mwebwe mukiri urubyiruko, kuko ari mwe Rwanda rw’ejo. Nimugire ubutwari nk’ubwa Diane Rwigara, uherutse guhamagarira Abanyarwanda kwatura, bakamagana ibitagenda mu gihugu, basaba ko ibintu bihinduka. Mujye muzirikana kandi ko mu mateka y’Urwa Gasabo, harimo n’abagore b’intwari, nka Ndabaga mwene Nyamutezi wo mu Bwishaza, wacunguye se ku mirimo y’ubuhake bw’i Bwami, akarusha ibigwi abagabo, kugeza aho asiga umugani ngo « ibintu bigeze iwa Ndabaga », bishatse kuvuga ko ibihe bidasanzwe, ko ibintu byadogereye, nko kubona abagore batabara, byari bimenyerewe ko urugamba ari urw’abagabo gusa.

Umwanzuro

Ikibazo cy’imiyoborere y’u Rwanda biragaragara ko kidashobora gukemuka hatabayemo uruhare rugaragara rw’Abari n’Abategarugori. Vision ya LONI iri guteganya uburinganire bwa 50 – 50 kugera mu mwaka wa 2030, mu Rwanda ho twari dukwiye kwishimira ko iriya vision yari yaragezweho hamwe na hamwe, kuko mu nzego nyinshi umubare w’ abagore utambutse kure uw’ abagabo. Uku kutagaragaza umusaruro nyawo rero mu byukuri ahanini bituruka k’ukuba FPR ishaka gukomeza kuyobora igihugu yonyine, ku buryo n’abandi baza baturutse mu yandi mashyaka, FPR ihita ibashyiraho iterabwoba maze bagahita bayijya mu kwaha. Kuba Umukuru w’ igihugu atangiye kuvugira ku mugaragaro ko mu nzego zose bakoresha ikinyoma gusa, iki ni ikimenyetso simusiga ko hakenewe Leta ihuriweho n’ amashyaka menshi, harimo n’atavuga rumwe na FPR.

Kugira ngo iyi ntego izagerweho, turasaba umuryango mpuzamahanga kudufasha kotsa igitutu Leta ya FPR ikemera politiki y’ amashyaka menshi, ikemera gukorera muri demokarasi, maze abadamu baturutse hanze ya FPR bakaza gufasha bagenzi babo kugerageza gukorera mu kuri, bityo umubyeyi nyarwanda akongera akagirirwa ikizere. Ni ngombwa rero ko ibintu bihinduka, ingoma ngome ya FPR-Kagame igasezererwa, mu buryo bwose bushoboka. Bari namwe Bategarugori, iyo mpinduka irihutirwa muri uyu mwaka w’2017, dore ko niba Abenegihugu badahagurutse ngo baharanire uburenganzira bwabo, Kagame n’agatsiko ke bazongera kwiba ubutegetsi bwa rubanda, binyuze mu matora afifitse nk’uko amenyerewe mu Rwanda.

Nimucyo duhagurukane n’abagabo bacu na basaza bacu, maze twereke ingoma y’igitugu ko tuyirambiwe, tuyigamburuze mu buryo bwose, maze impinduka itegerejwe na benshi, izasesekare mu Rwatubyaye mbere y’impera z’uyu mwaka. Nta gushidikanya ko impinduka nk’iyo yatuma u Rwanda rwongera kuba u Rwanda, Abanyarwanda bakongera kubana mu bwumvikane, bagatunga, bagatunganirwa.


Marie MUKAMWIZA

Commissaire wa RDI Rwanda Rwiza
Ushinzwe Imibereho myiza n’ Iterambere

Wednesday, 1 March 2017

@DavidHimbara : What Is The Purpose of Rwanda’s Annual Leadership Retreat – Reflection or Public Humiliation?

Unknown




Looking at the images of the 2017 National Leadership Retreat, one might mistake Kagame for an obituary announcer, and leaders listening to him as mourners. It is a gloomy and fearful occasion. It is therefore a legitimate question – what is the purpose of the National Leadership Retreat in Rwanda? This Retreat is unlike similar exercises. Normally, Retreats enable leaders, executives and other stakeholders to improve performance and delivery of services. In particular, leadership retreats provide space to do at least four things:
  1. Engage minds to reflect on past performance and to fine-tune future policy execution.
  2. Recognize unproductive patterns, both within leadership and in workplace interactions in order to adjust for improved performance and delivery.
  3. Initiate change by connecting fully with those in charge of oversight and sector programs.
  4. Respond to opportunities and challenges for better results.
Rwanda’s Leadership Retreat has little in common with such exercises. Kagame uses the Retreat to exert his power and position to make other leaders feel insignificant. Worse – Kagame declares Rwandan leaders useless. The abuse has now become a ritual.


Who does Kagame humiliate? Rwanda’s National Leadership Retreat is attended by government officials including President Paul Kagame, Chief Justice, President of the Senate, Speaker of Parliament, Prime Minister, Cabinet Ministers and other senior officials. The gathering also includes military chiefs, business leaders, and heads of civil society organizations.
In a style of old-school totalitarian headmaster, Kagame reduces the entire Rwandan leadership to inept and even corrupt people. This is precisely how Kagame just described Rwandan leadership at the 2017 Retreat.
Perhaps the 2015 Leadership Retreat was the worst in this regard. Shockingly, the President stated:
“Everybody has become like the other – the killers of yesterday and the liberators of yesterday…full of self-importance and doing nothing for this country that has suffered so much.”
According to Kagame, he is the only one left to save Rwanda as he put it in 2015. Were it possible he would even “take arms and fight” against the current non-performing and corrupt system.
In most bizarre moment of the 2015 Leadership retreat, the Ugandan journalist Andrew Mwenda who doubles as Kagame advisor, tried to rescue Rwandan leaders from Kagame by listing all the good things that Rwanda has supposedly achieved. Mwenda extraordinarily claimed that Rwanda has a better healthcare system than even the united States of America.
Kagame then turned on Mwenda:
“I really don’t like your comments. You can reserve them for your Independent newspaper. You write them and I will read them there.”
Fast forward to 2017. Kagame has once repeated the ritual, terming the Rwandan leaders zombies who come to the retreat only to leave and repeat same motions – incompetence and no delivery.
Kagame seems to forget four factors:
  1. He is the builder of the current system since 1994.
  2. He is the appointing authority of all the officials he is now cursing.
  3. He is their chief executive officer; chief operational officer, and chief financial officer.
  4. He has used the same people he is abusing to grab power – he is set to rule until 2034 and possibly beyond.
By characterizing the Rwandan system as incompetent and corrupt, Kagame is conceding that he is a total failure. He is, after all, the architect of the system.
___
David Himbara

Wednesday, 25 January 2017

Perezida Donald Trump w’Amerika yiyemeje guhangana n’abanyagitugu bo muri Afurika ahereye kuri Paul Kagame!

Unknown





























Kuva kuri uyu wa mbere taliki ya 23 Mutarama 2017, abanyarwanda bakomeje gutangazwa cyane n’ubwoba budasanzwe buri kugaragazwa na Paul Kagame ! Ubwo bwoba bukaba bugaragazwa n’uko Paul Kagame ubwe yavuze ko Padiri Nahimana Thomas nta mpamvu nimwe igomba kumubuza kujya mu gihugu cye cy’u Rwanda n’ubwo nta bya ngombwa yaba afite by’u Rwanda, ariko kuri uyu wa mbere taliki ya 23 Mutarama 2017, Nahimana Thomas akaba yarabujijwe kwinjira mu ndenge ya SN brussels yagombaga ku mugeza mu Rwanda, ibyo bikaba byaratewe n’ibaruwa ya Kigali yandikiwe amakompanyi y’indege zose ko atagomba gutwara Nahimana amugeza mu Rwanda, abantu benshi baruwime !


Kuri uyu wa mbere taliki ya 23 Mutarama 2017 ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda byatanze inkuru y’uko Padiri Nahimana wagombaga gufata indege ya SN Brussels imugeza i Kigali, ahawe ikaze mu Rwanda. Ku gicamunsi cy’uwo munsi nibwo ambasaderi wa Paul Kagame mu Bubiligi yanditse ku rubuga rwa facebook ko Nahimana Thomana wagombaga kuza mu Rwanda azanywe n’indege ya KLM atariko bimeze, ko ahubwo Nahimana yagombaga kuza n’indege ya SN Brussels ivuye mu Bubiligi, iyo ndege nayo ikaba yamusize kuko atujuje ibyangombwa bimwemerera kujya mu Rwanda ! Padiri Thomas Nahimana, asobanura ko indege ya KLM bayibujije kumutwara nawe agahita afata indi ya SN Brussels, mu gihe yajya kuyinjiramo bakaba baramweretse ibaruwa yanditswe na Kigali ko atemerewe kujya mu Rwanda ! Ese ni ari uko bimeze, Paul Kagame aracyafite ijambo mu gihugu cyangwa hari ikibyihishe inyuma ?



Paul Kagame si ubwa mbere abeshya, ubwo yarahiraga akabeshya isi yose ko ataziyamamariza manda ya gatatu, Paul Kagame yabwiye abanyamakuru ngo nibamurebe mu maso ngo ntabwo ari umuntu wo kwiyamamariza manda ya gatatu ! Ubu se bimeze bite ? umuntu nkuwo se niwe wagira isoni zo kubeshya Padiri Nahimana ngo amwemereye ko azaza mu Rwanda nta nkomyi kandi atari byo? Paul Kagame ntagira isoni ; ubwo umwami KigeliV yatabarukaga ; hakemezwa ko umugogo we uzashyingurwa mu Rwanda, Kagame yakoze uko ashoboye kugirango uwo mugogo uzashyingurwe atawurebyeho n’amaso ye kandi uwo mwami ari uwo mu murwango we ! Umugogo wa Kigeli, ukigezwa mu Rwanda Kagame yahise afata gahunda yo kujya mu gihugu cy’Ubuhinde, mu gihe cyo ku wutabariza (kuwushyingura) Paul Kagame yagiye mu nama ihuza ibihugu by’Afurika n’Ubufaransa, murumva uwo Kagame, hari ukundi kuri yari kubwira Padiri Nahimana koko ?

Kubera ibyo binyoma yakomeje gukwiza isi yose, byabaye ngombwa ko abanyamerika bamushingiye igiti, bagera ubwo bamukuraho amaboko kubera kubabeshya! Ishyaka ry’abademocrate ryayoborwaga n’umuryango wa Bill Clinton, akaba ari naryo ririmo abantu benshi basangiye na Kagame amabanga menshi y’ubugizi bwa nabi, ryatsinzwe na Donald Trump ritangiye kumuha akato. Kuva ku italiki ya 20 Mutarama 2017, Donald Trump akaba ariwe uyobora ku mugaragaro igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ubu Kagame akaba afite ubwoba bw’uko uwamurwanya wese akoresheje intwaro cyangwa ubundi buryo yahita amustsinda kuko nta nkunga y’abanyamerika ashobora kubona nk’uko yayihabwaga mu bihe byashize ! Kagame akaba rero atakwiyemeza guhangana na padiri Nahimana Thomas ufite ubwenegihugu bw’igihugu cy’Ubufaransa ! Niba se Kagame atinya Thomas Nahimana kandi ari umunyarwanda w’umwirabura, Kagame azatinyuka gufunga gute aba jenerali bo mu ngabo z’igihugu cy’Ubufaransa b’abazungu bari muri « turquoise ? » mu Rwanda ashinja gukora jenoside!



Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 24 Mutarama 2017, Perezida wa leta zunze ubumwe z’Amerika (USA) Donald Trump yarushijeho gutera ubwo Paul Kagame, kuko Trump yiyemeje kwiyandikira ubwe umugambi afitiye Paul Kagame ! Ku rukuta rwe rwa twitter, Donald Trump yagize ati : « Nkuko nabibabwiye kenshi, ku banyagitugu bo muri Afurika duhereye kuri Kagame, Museveni na Mugabe kimwe n’abandi bose, ndababwiza ukuri ko igihe cyabo kigeze, nkaba mbasaba kumpa iminsi micye gusa ! »

Iyi mvugo ya Perezida Donald Trump ikaba ituma Kagame atagitora agatotsi kandi koko igihe cye kirageze kuko « uwicishije inkota nawe azicishwa indi » Paul Kagame ntabwo azakurwa ku butegetsi na demokarasi, hagomba gukoreshwa imbaraga nk’uko nawe yazikoresheje kugirango afate ubwo butegetsi ! Abamukingiraga ikibaba muri Amerika bagiye ku ruhande, Kagame arabona iminsi ye ibaze, ntabwo rero muri ibi bihe bimukomeranye aribwo yakwemera ko Padiri Nahimana Thomas ajya mu Rwanda kugira ngo nawe ahagurutse abanyarwanda bashobore kurwanira uburenganzira bwabo !



Paul Kagame asanga gufungura urubuga rwa politiki mu Rwanda ari urupfu kuri we ariko kandi kurufunga nabyo biganisha ku rupfu kuriwe ! Ibi akaba aribyo bita mu kinyarwanda : « kuba hagati nk’agati ko mu ruzi » ! None se Paul Kagame azabwira Trump ko ari umuyobozi mwiza kuko adakunda demokarasi ari akaba yarubatse « Kigali Convention Center » idafite aho ihuriye na «Trump City»? Nkuko bivugwa muri Bibiliya, ntacyo byaba bimaze kugira ubutunzi bw’isi yose ariko ukamburwa ubuzima ! Bimariye iki abanyarwanda kubona hari imiturirwa iri ku bakwa i Kigali ariko imirambo yabo igahora yerera mu kiyaga cya Rweru abandi bicwa n’inzara ? Kagame niwe wenyine wasobanura icyo iryo terambere risobanura kubanyarwanda !

____________
Ubwanditsi wa VeritasInfo.

Wednesday, 4 January 2017

Rwanda: Umwaka mushya muhire w’2017

Unknown
Ishyaka RDI-Rwanda Rwiza ririfuriza Abanyarwanda umwaka mushya muhire w’2017.


Banyarwanda, Banyarwandakazi,

Byabaye umuco ku isi yose ko kuwa 31 Ukuboza, ari itariki yo gusezera k'umwaka urangiye no kwakira umwaka mushya. Umunsi mukuru wo gutangira umwaka mushya twita «Ubunani», Abanyarwanda twese turawubahiriza, tugasaba Imana ngo tuzawugiremo ishya n’ihirwe, n'ubuzima buzira umuze. Uko tubisaba Uwiteka ni nako tubyifuriza abavandimwe n’inshuti, ndetse tutibagiwe n’abandi, cyane cyane abatishoboye n’abari mu ngorane zinyuranye.

Bityo rero mw’izina ry’Ishyaka RDI nkaba nifurije umwaka mwiza Abanyarwanda bose, ari abari mu gihugu cyangwa abari mu ngendo ku mpamvu zinyuranye, ari n'abahejejwe ishyanga n’Ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR-Kagame : uyu mwaka, uzababere umwaka w'amahoro n'ituze, umwaka wo gukundana nk'Abanyarwanda, umwaka wo kugera ku nshingano zose zabateza imbere. Uzababere kandi umwaka wo kumvikana mu ngo zanyu, mu miryango mukomokamo, no ku misozi, imirenge, insisiro, n'imigi mutuyemo. Bityo, muri uyu mwaka w’2017, muziyemeze gushimangira « umubano mu bantu », mugera ikirenge mu cy’abasokuruza bacu.

Mu rwego rw’igihugu, umwaka w’2016 usize ibikorwa by'ingirakamaro byagombye kongerera u Rwanda ishema mu ruhando rw’amahanga, nubwo bwose isura yarwo ikomeje kwanduzwa n’ubutegetsi bubi bwa FPR-Kagame. Muri ibyo bikorwa mboneragihugu, twavuga ibi bikurikira:

1.       Inyubako yiswe «Kigali Convention Center» (KCC), n’ubwo idahiga ubwiza « Kenyatta Conference Center » y’i Nayirobi ; ariko ku gihugu gikennye nk'icyacu, ni igitego mu bihugu bitatu byahoze biyoborwa n'abakoloni b'Ababiligi (Burundi, RD Congo, Rwanda).

2.       Indege ebyiri za AIRBUS 330-320 na 330-300 zizaba indorerwamo y'u Rwanda mu bihugu zizajya zitwarira abagenzi.

3.       Hafashwe icyemezo cyo kuzubaka « ikibuga mpuzamahanga cy’indege » (AEROPORT INTERNATIONAL) mu Bugesera, hakaba hari hashize imyaka 50 irenga iki kibuga gishakwa n’Abanyarwanda ndetse n'Abanyamahanga, bamwe bakaba barifuzaga ko cyubakwa igitaraganya, ku mpamvu zitarasobanuka.

Bigomba kumvikana ko ibyo bikorwa atari iby’abantu ku giti cyabo, ko ari iby'igihugu, dore ko n’amadeni yasabwe na Leta azabyubaka azishyurwa ku ngengo y’imali y’igihugu, iturutse ahanini ku misoro n’imisanzu y’abenegihugu. Ibyo bikorwa kandi biramutse bigurishijwe, amafaranga byinjije agomba kujya mu isanduku y'igihugu. Ibikorwa nk'ibi ni ibyo gushyigikirwa kukobitandukanye n'ibyiswe imiturirwa isigaye isa n'umurato mu mujyi wa Kigali. Ibikorwa by'amajyambere mu Rwanda byaba imihanda, ibitaro bya Leta, n'izindi nyubako z’ingirakamaro bigomba gushyigikirwa, mu gihe bifitiye akamaro Abataturarwanda muri rusange.

Tugomba kumenya kandi gutandukanya amajyambere ashingiye ku nyungu za rubanda n’amajyambere ashingiye ku nyungu z’agatsiko kaba gahisha ubukire gafite kabonye ku buryo budasobanutse (blanchiment d’argent) bushingiye k’ubwambuzi, ubusahuzi bw'umutungo w'igihugu, cyangwa iminyago yo mu ntambara. Bene ayo majyambere adasangiwe na benshi ashimisha beneyo gusa n'abo bafatanije, bagahatira urubyiruko gucengenzwamo amateka y'amatobano, yuzuye ikinyoma, ubwirasi no kwishongora kw'abantu bake bigize indobanure mu Banyarwanda, bagamije kwikungahaza nta soni.

Ni ngombwa kandi gutsindagira ko bene ayo majyambere y'umuvuduko udasanzwe, agaragara ko yikubiwe na bamwe mu banyarwanda, ahishe byinshi bifitanye inkomoko no gushaka kwibagiza no gutwikira amahano bafitemo uruhare rukomeye nko mu mubijyanye n'ubwicanyi bwakorewe Abanyarwanda muri rusange, ariko cyane abitwaga abahutu (ubu bitwa ukundi). Ibyo ari byo byose nta majyambere azahanagura cyangwa ngo yibagize amateka y'ibyabaye mu Rwanda hose, aho imirambo yatawe mu migezi, indi igatwikirwa mu mashyamba. By'umwihariko,amahano yakorewe i Kibeho muri Mata 1995 no mu mashyamba ya Kongo kuva mu kwezi k’Ugushyingo 1996 kugeza mu kwezi kwa Gicurasi 1997, bigahitana abantu bageze kuri miliyoni ebyiri, bigomba kwibukwa buri mwaka kugeza ku munsi w'imperuka.

Umwaka w’2017 dutangiye, nta cyiza tuwutezeho mu rwego rwa politike, ku ruhande rwa FPR-Kagame. Kimwe n'iyawubanjirije, nawo uzaba uwo kurata « iterambere ryazanywe na Kagame », no kwerekana ko abagore ari bo basigaye barabaye benshi mu nzego z'ubuyobozi bw'igihugu cy’u Rwanda, kurusha ibindi bihugu byo ku isi. Uko bigaragara, politiki y'ubuhendabana izakomeza. Abanyarwanda nabo bazakomeza bayoborwe butama, bamenyere kuba ingaruzwamuheto zarwaye ipfunwe. Abanyarwanda bamwe ba mpemukendamuke bazakomeza kurega ababyeyi babo ibyaha batakoze. Abandi bakomeze bisakume bavuga ko ba nyirarume cyangwa ba se bateguye jenoside yakorewe abatutsi. Naho ab’inkwakuzi bigire abahanga n'abasizi mu bitutsi byo kugayisha no gusebya abatavuga rumwe n’ubuyobozi bwa Perezida Kagame, abo basingiza Kagame bakomeze kumufata nk’aho ariwe ugena ubuzima bw’Abanyarwanda n’imiyoborere yabo.

Hazaba kandi igikorwa kaminuza twakwita agahebuzo k’ikinyoma cyahimbwe n’abacurabwenge b’ingoma, kigambiriye kugaragaza ko Abanyarwanda bakunda Perezida Kagame. Hazakomeza kumvikana ubutumwa bw’urukozasoni bw’uko Abanyarwanda bifuza ko Kagame yakomeza kubayobora, ndetse bikaba amahire agumye ku butegetsi kugeza avuyemo umwuka, akazasimburwa n'uwo yaba asigiye umurage. Perezida Kagame n'ingabo ze bazakora ikinamico mu Rwanda hose ku manywa y’ihangu, habe igisa n'amatora, nibigera ku Gicamunsi, batangaze ko Abanyarwanda barenga 90 % batoye Perezida Kagame ngo akomeze ababere umuyobozi,amahanga yongere yirengagize ko ayo majwi yaturutse ku gahato n’uburiganya bisanzwe biranga amatora afifitse ya FPR-Inkotanyi.

Ku ruhande rw’ishyaka RDI Rwanda Rwiza, muri uyu mwaka dutangiye, tuzihatira kubeshyuza ibinyoma bya FPR-Kagame, twereke Abanyarwanda n’amahanga ko u Rwanda atari Singapure cyangwa Amerika (USA), aho inkotanyi zikize zohereza abana bazo mu mashuli no kubayo. Tuzerekana kandi ko u Rwanda ari igihugu gikennye, bitewe n’uko hafi 80% y’abarutuye batagira umushahara, dore ko nta kazi kabahemba buri kwezi bafite. Abanyarwanda benshi nta masambu bakigira kuko n’uturima bacungiragaho leta ya Kagame yatubambuye, bamwe bakaba barishwe n’inzara, ababishoboye bagahungira mu gihugu cya Uganda. Abaturage benshi mu Rwanda ntabwo bakirya ngo bahage, abenshi bicwa n'inzara ndetse n’indwara zikomoka ku mirire mibi. Kuba mu gihugu umuturage atakigira uburenganzira ku isambu ye, byateye inzara yayogoje u Rwanda rwose, bitewe ahanini n’uko ibihingwa ngandurarugo bitagihabwa agaciro byari bifite mbere,hakaba n’ubwo biranduwe, ngo iyo byahinzwe bidakurikije gahunda za Leta !

Muri uyu mwaka w’2017, ishyaka RDI Rwanda Rwiza rizakomeza guharanira ko ibintu bihinduka mu Rwanda, hagamijwe ukwishyira ukizana kwa buri wese, ubutegetsi bushingiye kuri demokrasi, n’imibereho myiza y’abaturage ishingiye ku majyambere asangiwe n’imbaga nyamwinshi. Mu byihutirwa kurusha ibindi, twavuga ibi bikurikira :

1.       Kurwanya inzara yiswe "Nzaramba" yogogoje igihugu, igatuma Abanyarwanda batari bake basuhuka kubera amajyambera ya nyirarureshwa atabitayeho, ahubwo atuma bamburwa amasambu yabo, abasigaye mu gihugu nabo bakabuzwa uburyo, bakabura epfo na ruguru.
2.       Kwimakaza demokarasi mu Rwanda. Kurwanya ubutegetsi bw’igitugu ubwo ari bwo bwose, byabaye akarande mu mateka y’u Rwanda. Abanyarwanda b’impirimbanyi babaye imena barwanya ingoma ya cyami isimburwa na repubulika, abandi bahangana n’ubutegetsi bw’igitugu bwa Habyarimana n’ishyaka rye MRND. Uwo murage ugomba gukomeza, abiyemeje kurwanya ingoma ngome ya FPR-Kagame bagakomeza umurego, maze uyu mwaka dutangiye ukazaba uwo guca umusingi tuzubakiraho u Rwanda rwiza, rurangwa na Leta igendera ku mategeko kandi yubahiriza uburenganzira bw’ibanze mu ngeri zose, ari mu bya politiki n’imiyoborere y’igihugu, ari no mu rwego rw’ubukungu n’imibereho myiza. Kugira ngo iyo mpinduka igerweho bidatinze, Ishyaka RDI Rwanda Rwiza ryiteguye guhuza umugambi n’abandi banyarwanda bo mu yandi mashyaka, bumva ko hagomba gushakwa inzira zose zo kumvisha Prezida Paul Kagame kwemera yanze akunze ko demokarasi yubahirizwa mu gihgu cyacu.
3.       Gukemura ikibazo cy’ubuhunzi : mu mpera z’ukwezi kwa Werurwe k’uyu mwaka turangije, Ishyaka RDI ryagejeje ku Butegetsi bwa Paul Kagame, inyandiko isesengura ikibazo cy’Impunzi z’Abanyarwanda n’uburyo cyakemurwa, rinasaba Leta y’i Kigali guhagurukira icyo kibazo kugira ngo kitazateza indi ntambara nk’iyo Inkotanyi zashoje mu mwaka w’1990. Ikigaragara ni uko FPR-Kagame ititaye kuri icyo kibazo, bityo Prezida Kagame n’Ubutegetsi bwe bakaba ari bo bazaryozwa inkurikizi mbi zose zishobora kuzabyarwa n’icyo kibazo kimeze mu by’ukuri nk’ikirunga gitutumba. Mu bimenyetso by’ubukare bw’ikibazo cy’ubuhunzi biherutse kugaragara mu minsi ya vuba, twavuga nk’itanga ry’Umwami Kigeli Ndahindurwa watabarutse tariki ya 16 Ukwakira 2016 mu gihugu cya Leta zunze Ubumwe bw’Amerika nk’impunzi yahejejwe ishyanga, rigakurura amakimbirane yatumye na n’ubu umugogogo we utarashyingurwa.
4.       Kuvugisha ukuri ku byerekeye ibyiswe amoko mu Rwanda. Nta kindi kizaca ingirwamoko kandi kikazana amahoro mu Rwanda, uretse kubaka ubumwe nyabwo bw’Abanyarwanda no kwitorera abategetsi nta gahato. Bitabaye ibyo, u Rwanda ruzokamwa n’amacakubiri azakomeza kurukururamo umwiryane mu gihe Abanyarwanda bakomeje gucibwamo ibice, bashyirwa mu byiciro bimwe na bimwe, nk’ibi bikurikira :

1.       Abatutsi ngo baremewe kuzajya mw’ijuru n’abahutu ngo Mungu agomba kubabarira,
2.       Abahunze u Rwanda n’abarutuye,
3.       Abitwa ko bahagaritse jenoside n’abacikacumu ku ruhande rumwe n’abo ku rundi ruhande, Abashigajwe inyuma n'amateka n’abitwa ko atari bo, Abashigajwe inyuma n'amajyambere (y'Intsinzi y'Inkotanyi) n’abigwijeho ibya Mirenge, Andi « moko » menshi usanga mu by’ukuri atesha agaciro Abanyarwanda.

Mu gusoza iri jambo ry’Umwaka mushya, Ishyaka RDI ryifuje gutsindagira igitekerezo cy’uko Abanyarwanda dufite uburenganzira busesuye bwo kubaho mu mahoro no muri demokarasi mu gihugu cyacu, tutagombye kubisaba cyangwa kubihakirwa mu gihe turi Abenegihugu bujuje ibya ngombwa bigenga Ubunyarwanda. Nibyumvikane kandi ko Abanyarwanda badashobora kwemera ko uburenganzira bwabo butsikamirwa cyangwa bukaguranwa amajyamabere y’igikangisho n’inyungu z’agatsiko kikubiye ibyiza byose by’igihugu. Ishyaka RDI ryongeye kurarikira Abanyarwanda bose, cyane cyane urubyiruko, gushiruka ubwoba, bagaharanira uburenganzira bwabo mu buryo bwose, maze muri uyu mwaka dutangiye w’2017, bakazarwanya bivuye inyuma, uburiganya bwa FPR-Kagame bugamije kugarura ubutegetsi bwa cyami mu Rwanda.

Twongeye kubifuriza umwaka Mushya Muhire. Mugire amahoro.


Bikorewe i Buruseli
Umuyobozi w’ishyaka RDI-Rwanda Rwiza
Faustin Twagiramungu.

Coprights @ 2016, Blogger Templates Designed By Templateism | Distributed By Gooyaabi Templates